Amakuru ayobya Disinformation
Iyi nyandiko yibanda ku makuru ayobya, aya akaba ari amakuru ategurwa cyangwa agatangazwa hagamijwe kuyobya no guteza ingaruka mbi.
Amakuru atari yo ni amakuru y'ibinyoma cyangwa adahwitse asangizwa abantu hagamijwe kuyobya cyangwa guteza ingaruka mbi.
Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano rwa New Zealand (NZSIS) rusobanura amakuru ayobya nk'amakuru y'ibinyoma cyangwa ayobya nkana akwirakwizwa hagamijwe guteza ingaruka mbi cyangwa kugera ku ntego ngari kurushaho. Kenshi, akwirakwizwa kuri murandasi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko ashobora no kugaragara kuri televiziyo, radiyo, cyangwa mu makuru, harimo n'ibinyamakuru.
Ibihugu by'amahanga n'abambari babyo bashobora gukoresha amakuru ayobya nk'uburyo bwo kwivanga mu bikorwa by'ikindi gihugu cy'amahanga kugira ngo bihindure kandi biyobye abantu n'imiryango migari mu nzira ziteje akaga.
Uburyo amakuru ayobya ashobora gukwirakwira
Amakuru ayobya ashobora gukwirakwira mu nzira zitandukanye, zirimo:
- Porogaramu zo kohererezanya ubutumwa n'imbuga nkoranyambaga, aho abantu basangiza amakuru abo bazi kandi bizeye.
- Ibintu bisangizwa mu matsinda y'abantu cyangwa ay'abahuje inyungu, abantu bashobora kwizera kurushaho kuko biva ku masoko abantu bazi cyangwa biri mu rurimi bumva.
- Amakuru aturuka mu bitangazamakuru cyangwa ahandi hanze ya New Zealand ashobora kudahuza n'itangazamakuru cyangwa imiterere y'ibibera muri New Zealand.
- Imbuga nkoranyambaga zishobora gukwirakwiza amakuru ayobya vuba, cyane cyane akubiyemo ibintu bigufi nka videwo za TikTok, amakuru azunguruka ya videwo za Instagram, cyangwa uruhererekane rw'amakuru ya Twitter/X.
- Abavuga rikijyana bafite ababakurikira benshi n'abavuga rikijyana bafite ababakurikira bagereranije bashobora gukwirakwiza amakuru ayobya kuko bafite abantu benshi babakurikira cyangwa babizera.
- Moteri z'ishakisha n'imashini zirangira abantu ibyo kureba ku mbuga zishobora kwereka abazikoresha amakuru ayobya, kabone nubwo bataba batayashatse.
- Gusangiza amakuru umuntu atari kuri murandasi, nk'impapuro z'amatangazo zicapwe, ibyapa, kuganira umunwa ku munwa ku kazi, mu mashuri, cyangwa mu baturage.
Ubwoko bw'amakuru ayobya
Gutekereza neza ku byo ubona
Genzura:
- Niba amakuru aturuka ku isoko yizewe kandi niba izindi mbuga z'amakuru zizewe zitangaza amakuru nk'ayo. Suzuma inyigisho y'Uburyo bwo gutahura amakuru y'amahimbano ya Netsafe kugira ngo umenye byinshi kurushaho.
- Aho inkuru cyangwa amakuru y'umwimerere yagaragaye ndetse n'ubikwirakwiza cyangwa ubisangiza abandi.
- Uwo umwanditsi ari we, amavu n'amavuko ye, intego n'inyungu ashobora kuba afite (urugero, niba agerageza kumenyesha, kwemeza, cyangwa gushyigikira igitekerezo runaka, cyangwa guhindura uko abantu babona ibintu).
Zirikana:
- Gufata umwanya runaka igihe ibitangazwa bizamura amarangamutima mu buryo bukomeye (urugero nko kumva ibintu byihutirwa, kugira ubwoba, cyangwa kuzamura uburakari).
- Kubaza impamvu ayo makuru yaba yarateguwe cyangwa yarasangijwe abandi (urugero nko kugira ngo ahindure ibitekerezo by'abantu, gutuma abantu bayakandaho ari benshi, cyangwa kugira ngo abantu bagire icyo bakora).
- Gutekereza ku wo afitiye inyungu igihe ayo makuru aramutse yizewe cyangwa agasangizwa abandi.
Urugero, uramutse ubonye ubutumwa buvuga buti 'sangiza abandi ubu butumwa none aha mbere y'uko bukurwaho,' ibi byagombye gutuma ubanza ugahagarara maze ugatekereza impamvu buri gukwirakwizwa.
Icyo wakora mu gihe utizeye neza amakuru ubonye
Ni ngombwa kwibuka ko nta cyo bitwaye kuba utahita umenya ako kanya ko ikintu runaka ari amakuru ayobya.
Gufata umwanya mbere yo gusangiza abandi amakuru biguha amahirwe yo gutekereza niba ari ukuri, kugenzura ukuri, no kwirinda gukwirakwiza ikintu kitari cyo.
Ushobora kandi kuvugisha abantu wizera, nk'abagize umuryango cyangwa inshuti, kugira ngo wumve icyo batekereza kuri ayo makuru.
Amakuru ayobya akoreshwa n'ibihugu by'amahanga n'abambari babyo
Hepfo hari ibimenyetso bimwe na bimwe bikunze gukoreshwa nkana mu makuru ayobya n' ibihugu by'amahanga n' ababihagarariye:
- Gukangura amarangamutima akomeye mu gihe nyamara hakurwamo nkana amakuru cyangwa ibimenyetso by'ingenzi kugira ngo bizamure umujinya, ubwoba, cyangwa uburakari.
- Kugaragaza amakuru mu buryo buyobya cyangwa bukabya kugira ngo abantu bagire icyo bakora cyangwa amakuru akwirakwire vuba.
- Gukoresha imvugo izamura amarangamutima kugira ngo abasoma bagire icyo bakora aho kubamenyesha.
- Kugaragaza kubogama kugaragara cyangwa kwishingikiriza ku bitekerezo bitari ukuri kugira ngo uhindure uburyo abantu batekereza ku kibazo cyangwa itsinda ry'abantu runaka.
- Kwirengagiza uko abantu babona ibintu n'ibitekerezo mu buryo butandukanye kugira ngo ugaragaze uruhande rumwe gusa rw'inkuru.
- Gushyiramo amakuru atari yo, yahinduwe cyangwa atajyanye n'igihe agaragazwa nk'aho ari ukuri.
- Gushyiramo amakosa menshi y'imyandikire cyangwa y'ikibonezamvugo, ashobora rimwe na rimwe kwerekana ko ayo makuru atizewe cyangwa se yateguwe vuba cyane.
- Gukoresha amafoto cyangwa amavidewo afite ubuziranenge buke, yahinduwe cyangwa adahura n'ibivugwa kugira ngo bishyigikire amakuru ayobya abantu.
Genzura amakuru akugeraho ku mbuga nkoranyambaga
Niba konti yo ku mbuga nkoranyambaga ikwirakwiza amakuru y'ibinyoma cyangwa ayobya:
- Boroka cyangwa ureke gukurikira iyo konti kugira ngo uhagarike kubona bene ayo makuru.
- Tanga ikirego ku rubuga nkoranyambaga kugira ngo bigufashe kugabanya amakuru mabi kuri murandasi.
Uburyo bwo kumenyekanisha amakuru ayobya
Ushobora kumenyekanisha amakuru yangiza cyangwa y'ibinyoma atangazwa kuri murandasi:
- Menyekanisha amakuru ayobya n'ibindi bitangazwa byangiza ku rubuga rwa Netsafe.
- Niba amakuru yo mu bitangazamakuru ayobya cyangwa anyuranya n'amabwiriza agenga itangazamakuru, tanga ikirego ku Nama y'Itangazamakuru ya New Zealand, cyangwa Urwego rushinzwe Amahame yo Kwamamaza.
- Menyekanisha amakuru ayobya ku mbuga nkoranyambaga ukoresheje uburyo bwo gutanga amakuru bwashyizweho n'urwo rubuga.
Menya byinshi byisumbuye kuri Netsafe
Netsafe ni umuryango wigenga wo muri New Zealand, udaharanira inyungu ugamije umutekano wo kuri murandasi, utanga ubufasha kuri murandasi, ubumenyi n'amahugurwa ku bantu batuye muri New Zealand barimo: abana n'urubyiruko, ababyeyi n'abarezi, abakuze n'abageze mu zabukuru.
Headspace Invaders
Headspace Invaders ni urubuga rwo kuganiriraho rufasha urubyiruko rw'abari mu myaka 12 kugeza kuri 16 kubaka icyizere no guteza imbere ubumenyi bwo gutekereza no gusesengura amakuru igihe babona amakuru kuri murandasi kugira ngo rufashe abakiri bato kumenya amakuru yahinduwe, ashyira igitutu ku bantu cyangwa ateje ibyago kuri murandasi.