Ingero z'ibangamira rituruka mu mahanga rigira ingaruka ku miryango ikorera mu baturage

Imiryango ikorera mu baturage igira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurema imiryango, kugira uruhare mu gufata ibyemezo no guhuza amatsinda atandukanye.

Imiyoboro migari y'imiryango ikorera mu baturage n'imibanire yizewe ituma igira uruhare rukomeye mu buyobozi n'uruhare rw'abaturage mu bikorwa.

Ibangamira rituruka mu mahanga ryibasira umuryango ukorera mu baturage binyuze mu bikorwa by'ibanga, by’agahato, by’uburiganya, cyangwa birimo ruswa bishobora gutuma uwo muryango ukora udafite ubwigenge, bigakuraho icyizere cy’umuryango n’imibanire myiza.

Bishobora kandi guhungabanya ituze, umutekano, n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n'ubwo kwishyira hamwe k'uwo muryango n'umuryango mugari.

Menya byinshi ku buryo ibihugu by'amahanga byishora mu bikorwa by'ibangamira rituruka mu mahanga bishobora kwibasira imiryango y'abaturage ikorera muri New Zealand n'uburyo wabyirinda.

Dore ingero eshatu zigaragaza uburyo ibangamira rituruka mu mahanga rishobora kugira ingaruka ku miryango ikorera mu baturage. Muri izi ngero, "igihugu cy’amahanga" gisobanura igihugu icyo ari cyo cyose kitari New Zealand.

Izi ngero zishingiye ku bitekerezo Multicultural New Zealand -  Ishyirahamwe ry’Inama z’Umuco muri New Zealand yahaye Minisiteri y’Imiryango Ishingiye ku Moko Atandukanye. Turabashimira uruhare rwabo rukomeye kuri iyi nyandiko n'inyandiko yo ‘Kurinda umuryango wanyu ukorera mu baturage ibangamira rituruka mu mahanga ’.

Ingero zikurikira ni ibintu by'ibihimbano byerekana ibikorwa bishobora gufatwa nk'ibangamira rituruka mu mahanga hakurikijwe Itegeko Rigena Ibyaha ryo mu 1961.

Aya ni amakuru rusange. Agamije kugufasha gusobanukirwa gusa kandi si inama mu by'amategeko. Ku birebana n'inama mu by'amategeko, vugana n'umunyamategeko wabigize umwuga ubifitiye ububasha.

Urugero rwa 1: Abagize inama y'ubutegetsi bashya bakora mu izina ry'igihugu cy'amahanga

Umuryango ukorera mu baturage ukora amatora y'abagize Inama y'Ubutegetsi buri myaka ibiri. Abanyamuryango babiri batowe nyuma yo kwiyamamaza no kuganiriza abaturage begerana na bo.

Nyuma y'amatora, aba bagize inama babiri bakoze nk'abahagarariye leta y'igihugu bakomokamo. Bakoze bayobowe na leta y'igihugu cy'amahanga, kandi babikora bahisha nkana umuryango iyi sano.

Abanyamuryango babiri bagerageje ku bushake guhagarika ibibazo bimwe na bimwe by'umuryango byabusanyaga n'inyungu z'igihugu cy'amahanga. Bagaragaje ibikorwa byabo nk'ibyemezo bisanzwe bifatwa, ariko mu by'ukuri bageragezaga gushyira imbere inyungu za leta y'amahanga. Banashyize kandi igitutu ku bandi bagize Inama y'Ubutegetsi batemeranyaga kandi bagashyigikira ibitekerezo bifitanye isano n'igihugu cy'amahanga.

Ubwo abandi bagize inama y'ubutegetsi bavugaga ko bagaragaza ibitekerezo by'abantu bo mu muryango mugari, abanyamuryango babiri barabajije bati "Ni ba nde?" maze basaba amakuru bwite y'abo bagize umuryango. Baketse ko abanyamuryango bashya bashobora kuba bakora nk'abahagarariye igihugu cy'amahanga, abandi bagize Inama y'Ubutegetsi ntibatanze ayo makuru.

Uyu muryango wakekaga ko abanyamuryango bashya batangaga raporo ku gihugu cy’amahanga nyuma y’uko abandi bagize Inama y’Ubutegetsi batewe ubwoba n'abantu batazi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibiganiro ku bibazo byagiweho impaka mu nama z’Inama y’Ubutegetsi. Izi nama ntizari zitabiriwe na rubanda rwose cyangwa abaturage, kandi amakuru yaganiriweho ntiyatangajwe ku mugaragaro.

Igihugu cy'amahanga cyakoresheje abagihagarariye mu kwivanga mu buryo bw'ibanga mu byemezo by'imbere mu muryango no kuburizamo ibitekerezo bitandukanye n'inyungu z'igihugu cy'amahanga.

Kugerageza nkana kubangamira ibitekerezo by'abantu bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Gusaba amakuru y'umuntu ku giti cye bishobora na byo kugira ingaruka ku mutekano w'abantu.

Umuntu witwa ‘umwambari cyangwa abambari’ ni umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry'abantu, kenshi babarizwa muri New Zealand, ukora mu izina ry'igihugu cy'amahanga mu gukora ibikorwa bibangamiye umutekano.

Urugero rwa 2: Kugerageza kugenzura ushobora kwitabira igikorwa cy'abaturage

Umuryango ukorera mu baturage warimo utegura iserukiramuco ngarukamwaka ryawo ryo kwishimira umurage, umwihariko n'amateka y'umuryango wo muri New Zealand.

Umuntu uzwi cyane ko ahagarariye leta y’amahanga yashyize igitutu ku bateguye iki gikorwa kugira ngo bakuremo abaturage bamwe na bamwe bafite ibitekerezo byatekerezwaga ko "binyuranije n’inyungu z’igihugu.”

Uwo muntu yatanze umuburo ko niba abateguye iki gikorwa batabikoze, bazegera abayobozi bavuga rikijyana mu muryango maze bakabasaba kunenga ku mugaragaro umuryango, bagasakaza ubutumwa bubi, kandi bagatesha agaciro izina n'icyizere cyawo mu muryango mugari.

Igihugu cy'amahanga cyari kizi ko ibi byagira ingaruka mbi ku bushobozi bw'umuryango bwo kubona inkunga y'abaturage ituruka ku bigo bya Leta ya New Zealand n'indi miryango nterankunga.

Umuryango wagaragaje ko ibi bikangisho byakoreshejwe mu kubahatira gukora ibintu binyuranije n'indangagaciro zabo no kubangamira ifatwa ry'ibyemezo byabo. Umuryango wanze kwirukana abantu ariko wari uhangayikishijwe n'uko izina ryabo ryabo ryashoboraga kwangirika.

Igihugu cy'amahanga cyari kigamije kugenzura uruhare rw'abaturage gikoresheje ihatiriza n'ibikangisho byo kwangiza amazina yabo kugira ngo hafatwe ibyemezo byari binyuranije n'indangagaciro zo kudaheza z'umuryango.

Igihugu cy'amahanga cyivanze mu muryango ukorera mu baturage kugira ngo kigere ku ntego zacyo bwite, no gukangisha ibikorwa byo kuzihorera kugira ngo kibuze uwo muryango kugira uruhare byuzuye mu bikorwa by'umuryango mugari wa New Zealand.

Urugero rwa 3: Inkunga n'impano byakoreshejwe mu kubona amakuru bwite y'abanyamuryango

Umuryango mushya ukorera mu baturage watangiye kwagura isura n’ububasha bwabo mu muryango ubamo.

Batumiriwe guhura na ambasade y'igihugu bakomokamo kandi barabyemererwa. Bumvise bishimiye ko akazi kabo kishimirwaga kandi batekereza ko ari amahirwe y'ingirakamaro yo kubaka umubano mwiza na ambasade.

Muri iyo nama, bahawe inkunga ikomeza y'amafaranga ku muryango ndetse n'impano ku banyamuryango ku giti cyabo. Bahawe kandi inkunga ya leta na ambasade igenewe ibikorwa by'uwo muryango. Umuryango ukorera mu baturage wishimiye uburyo ambasade yazirikanye kandi igashyigikira akazi kawo. Nyuma y'igihe, umuryango wagiye ukora ibikorwa bimwe na bimwe wishingikirije ku nkunga y'amafaranga.

Nyuma y'amezi atandatu, ambasade yasabye amakuru bwite yerekeye abaturage umuryango wakoranaga na bo, ivuga ko umuryango ''ubafitiye umwenda'' kubera inkunga yatanzwe.

Umuryango wahatiwe kandi ukangishwa gutanga amakuru bwite y'abantu, ariko warabyanze. Inkunga ya ambasade yarahagaze, ikintu cyagize ingaruka ku bikorwa by'umuryango.

Igihugu cy'amahanga cyakoresheje nkana impano n'inkunga kigamije kugira ububasha ku muryango, hanyuma kigerageza kubona amakuru y'ibanga akomeye yerekeye abaturage.

Ubu bwari uburyo bwo kugerageza gukusanya amakuru no kwivanga mu byemezo by'umuryanyo ku nyungu bwite z'igihugu cy'amahanga.

Manura aya makuru hano - Bigiye kuza vuba