Gukora ingendo mu mahanga n'ibangamira rituruka mu mahanga Travelling overseas and foreign interference
Mu gihe cyo gukorera ingendo mu mahanga, abantu bamwe na bamwe bashobora guhura n'ibangamira rituruka mu mahanga binyuze mu kugenzurwa cyane n'inzego z'ubutegetsi bwo mu mahanga, harimo n'inzego z'umutekano n'ubutasi.
Ni ngombwa kwibuka ko abakora ingendo benshi bashobora guhura n'ibi, kandi ko kugenzurwa ku mipaka bisanzwe ku isi hose, kenshi bikorwa nk'ibisanzwe kandi bikaba ntaho bihuriye n'ibangamira rituruka mu mahanga.
Gukora ingendo mu mahanga n'ibangamira rituruka mu mahanga
Ubufasha bwa ambasade ya New Zealand
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi (MFAT) itanga serivisi za ambasade ku baturage ba New Zealand bo hanze ya New Zealand, nubwo baba bataba muri New Zealand.
Ubufasha bwa ambasade ntibutangwa muri rusange ku bantu Bafite Ibyangombwa byo Gutura Bihoraho muri New Zealand.
Abanya-New Zealand bari mu mahanga bagengwa n'amategeko yo mu gihugu barimo, harimo n'amategeko ajyanye no gufunga yo muri icyo gihugu, gukurikiranwa n'nkiko, cyangwa kubuzwa gukora ingendo.
Abafite ubwenegihugu bubiri
Kugira ubwenegihugu bubiri bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwa New Zealand bwo gutanga ubufasha bwa ambasade. Igihe ari mu gihugu bafitiye ubwenegihugu, inzego z'aho zishobora gufata uwo muntu nk'umuturage waho kandi ntizemerere New Zealand kubigiramo uruhare.
Ushobora kubona amakuru arambuye ku Gukora Ingendo Zitekanye: Abaturage bafite ubwenegihugu bubiri n'abafite ibyangombwa bya burundu byo gutura
Impunzi n'abahoze ari impunzi
Niba uri impunzi hanze ya New Zealand, hari imbogamizi zikomeye ku bufasha Leta ya New Zealand ishobora gutanga.
Ushobora kubona amakuru ku Gukora Ingendo Zitekanye: Impunzi n'abahoze ari impunzi
SafeTravel NZ
SafeTravel NZ ni urubuga rwemewe rwa MFAT ku baturage ba New Zealand bakora ingendo cyangwa batuye mu mahanga, rutanga inama ku ngendo, serivisi za ambasade, inama zo kugira umutekano, na sisitemu yo kwiyandikisha ku bakora ingendo.
Abakora ingendo bagomba kwiyandikisha kuri SafeTravel New Zealand mbere yo kujya mu mahanga. Ibi bifasha MFAT gutanga amakuru agezweho ku gihe, kuvugisha abakora ingendo niba bikenewe, no gutanga ubufasha aho bishoboka.