Gutanga amakuru ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi cyangwa bitemewe n'amategeko bishobora guhuzwa n'ibangamira rituruka mu mahanga Reporting harmful or illegal activities that may be linked to foreign interference
Gutanga amakuru ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi cyangwa bitemewe n'amategeko bishobora guhuzwa n'ibangamira rituruka mu mahanga
Icyitonderwa: Aya ni amakuru rusange. Agamije kugufasha gusobanukirwa gusa kandi si inama mu by'amategeko.
Ku birebana n'inama mu by'amategeko, vugana n'umunyamategeko wabigize umwuga ubifitiye ububasha.
Bimwe mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi bikozwe n'abantu bo mu gihugu cy'amahanga nk'ibigize ibangamira rituruka mu mahanga bifatwa nk'ibyaha munsi y'amategeko ya New Zealand.
Iyo ibi bikorwa biri kuba, cyangwa hari impamvu ituma umuntu atekereza ko biri kubaho, bigomba gutangwaho amakuru kuri Polisi ya New Zealand (NZ Police) cyangwa bikamenyekanishwa n'abatavuga amazina yabo binyuze kuri Crime Stoppers New Zealand (Crime Stoppers (Abahagarika Ibyaha)).
Si ngombwa kwemezwa ko icyo gikorwa gifitanye isano n'igihugu cy'amahanga cyangwa ko ari ibangamira rituruka mu mahanga kuko igikorwa ubwacyo gishobora kuba ari ibangamira rituruka mu mahanga mu miterere yacyo.
Amakuru ashobora n'ubundi gushyikirizwa Polisi ya NZ cyangwa Crime Stoppers nubwo inkomoko y'igikorwa yaba itazwi cyangwa niba havugwamo igihugu cy'amahanga. Polisi ya NZ isuzuma uko ikibazo giteye maze igafata umwanzuro niba hakenewe igikorwa cyisumbuyeho.
Ibi bikorwa birimo:
- iterabwoba n'ibikangisho
- iterabwoba rishingiye ku gishobora kuba
- gukurikira umuntu bitemewe n'amategeko
- itoteza
- ugukubita cyangwa ihohotera bifitanye isano
- ibyaha byifashisha ikoranabuhanga nko kwinjira mu myirondoro y'abandi no kujya muri konti z'abandi bidafitiwe uburenganzira
- itumanaho ryifashishije ikoranabuhanga ry'ubugizi bwa nabi (urugero, imeyili, ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa inyandiko ku mbuga abantu bahuriraho) rigamije ubugizi bwa nabi, bishobora kuba ikintu kigize icyaha
Menya byinshi ku itumanaho ry'ubugizi bwa nabi ku rubuga rwa Polisi ya New Zealand
Gutanga amakuru ku byaha kuri Polisi ya NZ
Niba ari ikintu cyihutirwa kandi kikaba kiri kuba none aha, hamagara 111 maze usabe kuvugisha Polisi ya NZ.
Niba atari ibyihutirwa, ushobora kuvugisha NZ Police:
- ukoresheje ifishi ya 105 yo kuri murandasi
- uhamagara 105 kuri telefoni iyo ari yo yose igendanwa cyangwa itagendanwa, iyi serivisi ni ubuntu kandi iboneka amasaha 24/iminsi 7 mu gihugu cyose
Ifishi ya 105 igusaba amakuru yawe bwite kugira ngo afashe Polisi ya NZ kwita kuri raporo yawe maze iyikurikirane ifatanije nawe. Polisi ya NZ ikoresha gusa aya amakuru ku mpamvu zemewe.
Gutanga amakuru udatangaje amazina kuri Crime Stoppers
Ushobora gusangiza amakuru udatangaje amazina yawe binyuze kuri Crime Stoppers New Zealand.
Crime Stoppers ni umuryango wigenga utanga uburyo butekanye kandi bworoshye bwo gutanga amakuru yerekeye ibyaha cyangwa ibindi bibazo bikomeye ku nzego z'ubutegetsi, zirimo Abinjira n'Abasohoka, Gasutamo na Polisi ya NZ.
Aya arimo amakuru yerekeye ibangamira rituruka mu mahanga rishobora kuba muri New Zealand.
Ushobora gutanga raporo udatangaje amazina yawe ukoresheje ifishi yo kuri murandasi, cyangwa ukavugana n'umuntu uhamagara Crime stoppers kuri 0800 555 111 (cyangwa +64 9 927 3971 niba uri mu mahanga).
Ntabwo umwirondoro wawe uzatangarizwa inzego z'ubutegetsi.
Ni ngombwa kwibuka ko mu gihe raporo itanzwe n'utivuze amazina ishobora gutanga amakuru y'ingenzi kuri Polisi ya NZ, idashobora gutanga amakuru ahagije kuri Polisi ya NZ kugira ngo ikore iperereza ryemewe, kandi ntifatwa nk'ikirego cyemewe.
Gutanga amakuru ku byaha bya ruswa yo mu mahanga
Ruswa yo mu mahanga ibaho igihe umuntu cyangwa ubucuruzi bwiyemeje gutanga, butanga, cyangwa busezeranye gutanga ruswa ku muntu uwo ari we wese kugira ngo igire ingaruka ku mukozi wa leta y'igihugu cy'amahanga bigendanye no kurangiza inshingano ze.
Ruswa yo mu mahanga kandi ibaho igihe abakozi ba leta bo muri New Zealand bemerewe guhabwa, bahawe cyangwa basezeranijwe ruswa n'abantu b'abanyamahanga. Ruswa yo mu mahanga ishobora gukoreshwa n'ibihugu by'amahanga cyangwa abambari babyo, mu gushyira mu bikorwa ibangamira rituruka mu mahanga.
Niba ukeka ruswa yo mu mahanga, ushobora kuyitangaho amakuru mu buryo bw'ibanga biciye ku gikoresho cyo gutanga amakuru ku Ibiro by'Uburiganya Bukomeye utagaragaje amazina: Tanga Amakuru kuri Ruswa yo mu Mahanga - Ibiro by'Uburiganya Bukomeye muri New Zealand