Kugumana umutekano igihe uri kuri murandasi Keeping safe online
Kuki umutekano wo kuri interineti ari ingenzi kuri njye?
Interineti n’imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwiza butuma dusangira amakuru kandi tugakomeza gushyikirana n’inshuti n’umuryango.
Ariko kandi, abagizi ba nabi n’andi mashyirahamwe atemewe n’amategeko na bo babikoresha kugira ngo bagerageze gutwara amafaranga yawe, amakuru yawe, cyangwa babigukangishe.
Aba bantu bashobora gukorera aho ari ho hose ku isi, bavuga indimi nyinshi neza, ndetse bafungura imbuga z’impimbano zisa neza n’iz’ukuri. Bakwandikira bakoresheje imeli, imbuga nkoranyambaga, n’ubutumwa bugufi kandi bagerageza kugutera ubwoba cyangwa kuguhangayikisha kugira ngo ntutekereze neza.
Ibi byose bivuze ko ugomba kwitegura kandi ukamenya buri gihe amayeri bakoresha.
Ni ibihe bibazo bimwe bikunze kuboneka kuri murandasi?
Dore bimwe mu bibazo bikunze kubaho:
- Kwakira imeli cyangwa ubutumwa bugufi buteye impungenge busaba ko ukanda ku ihuza runaka (link).
- Ayo mahuza akenshi akwerekeza ku mbuga mpimbano zigamije kwiba umwirondoro wawe ukoresha winjira ku mbuga cyangwa amakuru yawe y’imari.
- Guhamagarwa biteye impungenge bagusaba amakuru bwite.
- Nk’uko byavuzwe aho hejuru, uhamagaye yigira nk’aho akorera banki yawe maze agasaba amakuru.
- Wakira ubutumwa buvuye ku muntu wigize ufite ububasha ashaka ko ukora ikintu runaka.
- Akenshi uwo muntu agushyiraho iterabwoba runaka.
- Kuba hari umuntu ugera kuri konti zawe za murandasi (urugero: imeli cyangwa imbuga nkoranyambaga).
- Niba umuntu yinjiye kuri konti yawe kuri murandasi, ashobora kwiba amakuru, kuyobora amafaranga yawe mu buryo butari bwo, ndetse agashuka inshuti cyangwa umuryango wawe yigize wowe.
- Umwirondoro w’ikarita yawe ya banki uribwa, cyangwa gushukwa ukagura ibintu by’ibihimbano cyangwa gushorwa mu mishinga itabaho.
- Abatekamutwe baba bifuzako utekerezako ubonye ikintu kiza maze ugatanga amafaranga utabanje gutekereza. Cyangwa se urubuga nyarwo rukisanga rutarinze amakuru, noneho umwirondoro wawe ukajya hanze kuri murandasi.
Hano hari izindi ngero:
Shaka ubufasha nonaha - Rinda ibyawe biri kuri murandasi
Ni gute nakwirindira kuri murandasi?
Nakora iki niba natekewe umutwe cyangwa ikindi kibazo gikomeye?
Hari ahantu henshi wakura ubufasha. Ntabwo ibi bigo bizasangiza abandi amakuru yawe keretse ubitangiye uburenganzira.
- Ushobora kumenyekanisha ibikorwa byo kuri murandasi kuri NCSC binyuze ku rubuga rwa CERT NZ kandi tuzagufasha cyangwa tuguhuze n’ikindi kigo.
Menyekanisha ibyabaye | CERT NZ - Niba wabuze amafaranga, wahita uvugana na banki yawe ako kanya.
- Ubutumwa bugufi bw’ubwambuzi bushobora koherezwa ku buntu kuri 7726, serivisi iyobowe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’imbere mu gihugu.