Imiryango y’Abakomoka mu Mahanga iri muri New Zealand ntigomba kwihanganira kwivanga kw’abanyamahanga. Ushobora kumenyekanisha abivanga mu bikorwa by’abanyamahanga ukoresheje uburyo bukurikira:

Mu bihe byihutirwa

Niba ikibazo kiri kuba muri icyo gihe, hamagara 111 maze usabe kuvugana na Polisi.

Niba udashobora kuvuga kandi uri kuri telefoni igendanwa, ceceka maze utegereze ubutumwa bukubwira ‘gukanda 55’.

Niba udashobora kuvuga kandi uri kuri telefoni yo munzu, ceceka maze utege amatwi uko umukozi wa serivisi akubwira gukanda kuri buri buto iyo ariyo yose kugira ngo ubone ubufasha.

Ni gute watanga amakuru ku ibangamira rituruka mu mahanga?

Menyekanisha kwivanga kw’abanyamahanga

Twese dufite uruhare mu kurinda umutekano wa New Zealand ku kwivanga kw’abanyamahanga tubimenyesha NZSIS cyangwa Polisi. Icyo wahitamo cyose, bazakora ibishoboka byose ngo amakuru yawe agere aho agomba kugera.

Menyekanisha kwivanga kw’abanyamahanga kuri NZSIS

Ushobora kumenyekanisha kwivanga kw’abanyamahanga ukoresheje ifishi iri kuri interineti yizewe ku rubuga rwa NZSIS.

Si ngombwa ko utanga amakuru yawe bwite nk’izina ryawe, nomero ya telefoni, cyangwa amakuru yo kukugeraho niba utabishaka. Ushobora kandi kuzuza ifishi mu rurimi rwawe bwite.

Niba ushaka kuganira n’umukozi wa NZSIS, ushobora kubahamagara kuri nomero +64 4 472 6170 cyangwa 0800 747 224.

NZSIS nibabona raporo yawe, bazayisuzuma. Niba wasize amakuru y’uko bakugeraho, NZSIS bazakuvugisha gusa nibakenera andi makuru. Niba NZSIS itakuvugishije, ntibivuze ko batarimo kwita kuri raporo yawe.

Menyekanisha kwivanga kw’abanyamahanga kuri Polisi

Niba atari ibyihutirwa, ushobora kuvugana na Polisi mu nzira zikurikira:

  • ukoresheje ifishi ya 105 iri kuri interineti
  • uhamagara nomero 105 kuri telefoni igendanwa cyangwa yo munzu, iyi serivisi ni ubuntu kandi iboneka amasaha 24 ku minsi irindwi mu gihugu hose.

Ifishi ya 105 isaba amakuru amwe y’ibanze akwerekeye kugira ngo Polisi ishobore gutunganya raporo yawe no kugukurikirana. Polisi ikoresha aya makuru gusa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Manura aya makuru hano - Bigiye kuza vuba