Kuki umutekano w’ikoranabuhanga ari ingenzi ku matsinda y’imiryango n’amashyirahamwe?

Uru rupapuro rufite inama n’intambwe zimwe na zimwe ushobora gufata kugira ngo urinde itsinda ry’imiryango/abaturage ukomokamo cyangwa ishyirahamwe ryawe n’akaga gaterwa n’ikoranabuhanga. Hari amakuru yahariye yakuyobora kugira ngo abantu bagire umutekano kuri interineti.

Iyi nama ishingiye ku bibazo bikunze kugaragara kandi bikomeye.

Updates

Komeza uvugurura porogaramu ku bikoresho byawe kugendana n’igihe kugira ngo uzibe icyuho cyose cy’ umutekano.

  • Komeza kuvugurura ibikoresho by’itsinda ry’abantu banyu cyangwa ibikoresho by’ishyirahamwe ryawe. Muri ibyo harimo telefone, mudasobwa, ibikoresha bijyana interineti muri  mudasobwa, n’ikindi kintu cyose gifashe kuri interineti - harimo n’ibikoresho bikoresha cyangwa bifata interineti.
  • Koresha ivugurura ry’ibikoresho bkoresha interineti ryikoresha(automatic) aho bishoboka.

Kwemeza ukoresheje  ibintu cyangwa uburyo  bubiri (2FA)

Byongera umutekano kurushaho kuri konti zawe mu gusaba ijambo ry’ibanga n’indi ntambwe imwe, nka kode ya porogaramu kuri telefoni yawe.

  • Icyitonderwa: Ibi kandi byitwa multi-factor authentication-kwemeza hakoreshejwe uburyo bwinshi (MFA), igenzura ry’intambwe ebyiri (2SV) n’andi mazina menshi.
  • Fungura 2FA kw’itsinda ry’imiryango y’abantu bawe yawe cyangwa kuri konti y’ishyirahamwe ryawe.
  • Niba bishoboka, gerageza gukoresha uburyo bwa 2FA burwanya (phishing) kohererezwa imeli z’abajura, bivuze ko udashobora kwibeshya kugira ngo ubutange. Ibi bishobora kuba urufunguzo rw’umutekano w’umubiri cyangwa ikintu nk’ikimenyetso cy’intoki cyangwa isura yawe.

Komeza gukurikirana konti zawe kuri interineti

Reba neza ko abahoze ari abanyamuryango badakomeza kugera kuri konti zabo nyuma yo kuva mu itsinda ry’abaturage b’imiryango yawe cyangwa ishyirahamwe.

  • Niba ufite abantu barenze umwe kuri konti imwe, reba neza ko bose bafite imyirondoro  itandukanye ibemerera kwinjira kuri konti, kandi bose bafite 2FA ikora.
  • Gira urutonde rw’abakoresha za konti kandi ukuraho izidakenewe, nko mu gihe abakozi baretse akazi.
  • Andika ibikoresho byose wahaye abanyamuryango bawe kandi wibuke kubabwira babisubize kandi ubikuremo amakuru yose yararimo igihe umuntu avuye mw’ishyirahamwe. Ushobora kandi guhindura imibare y’ibanga yo kwinjira mu nzu cyangwa ibiro.

Reba abafite uburenganzira bwo kugera kuri konti zawe kuri interineti

Abantu bo mw’ itsinda ry’abanyamurango cyangwa ishyirahamwe ryanyu bagomba kubona gusa ibintu bakeneye.

  • Niba konti y’umuntu umwe yagabweho igitero, izi ntambwe zigabanya ibyago umuntu wagabye igetero ashobora guteza.
  • Jya ugenzura buri gihe kandi ukureho uruhushya rutari ngombwa.
  • Niba ufite konti imwe ya "admin"(nyobozi) abantu benshi bakoresha, ugenzure ibikorwa bidasanzwe. Gerageza kugabanya konti nk’izi, cyane cyane ku mirimo ya buri munsi.
  • Izi nama cyangwa amabwirizwa akora no kumuntu ufite konti nkuru(administrator) yo kwinjira mu bikoresho cyane cyane ibikoresho byohereza interineti.

Gusuzuma amasezerano yawe n’abatanga serivisi

Niba ufite akazi ko gukora serivisi z’ikoranabuhanga kuri wowe.

  • Reba neza ko bafite ubwirinzi ku mutekano w’ikoranabuhanga kugira ngo batange ibikenewe kw’itsinda ry’abantu bo mu miryango yawe cyangwa ishyirahamwe ryawe.

Menya uburyo konti zawe zose na sisitemu zawe zikorana

Gusobanukirwa isano bizagufasha kumenya aho ugaba igitero yakwinjirira.

  • Suzuma isano iri hagati ya sisitemu zawe, urugero, imeli, ububiko bwo kuri murandasi, hamwe na porogramu z’ibaruramari.
  • Tekereza gukoresha Virtual Private Network (VPN)- uburyo bwite bwo guhana amakuru mw’ibanga kuri interineti kugira ngo ubone umutekano wisumbuye wo kuri interineti. Gukoresha VPN bihisha ibikorwa byawe kuri interineti ku muntu wese ushobora kugerageza kugukurikirana. Ibi ni byiza cyane iyo hari uwo ariwe wese mu bagize itsinda ry’imiryango yawe cyangwa ishyirahamwe ryawe akora binyuze kuri murandasi(gukorera kuri interineti mutabonana amaso ku maso).

Komeza "ubwenge bw’ikoranabuhanga"

Abantu bo mu itsinda ry’abaturage bawe cyangwa ishyirahamwe  bafite amahirwe menshi yo kwibasirwa kurusha sisitemu zawe.

Kugira gahunda habaye ikibazo

Kugira gahunda yo gusubiza ni ingenzi kugira ngo abantu badakangarana habayeho ikibazo.

  • Gahunda y’uko wakwitwara habaye ikibazo yerekana icyo wakora habaye ikibazo. Ingero zuko bikorwa zirahari hano Uko Wakwitwara Mu Kibazo |NCSC
  • Shyiramo gahunda y’icyo wakora mu gihe telefone, mudasobwa cyangwa izindi sisitemu zidakora. Komeza iyi gahunda uyivugurure bijyendanye n’igihe.
  • Gumana amakuru arambuye ya buri wese akenewe n’andi makuru yakwifashishwa mu gihe uburyo bw’ibanze bwo kuvugana na bo bwacitse(nka imeli).
  • Bika gahunda yawe ahantu hanze ya sisitemu(uburyo ukoresha) yawe, niba udashobora kuyigeraho.

Manura aya makuru hano - Bigiye kuza vuba