Izi nyigo z’ibyabaye zavuye mu Uko byifashe mw’Ihungabana ry’Umutekano muri New Zealand | Serivisi ya New Zealand Ishinzwe Umutekano n’Ubutasi. Muri izi nyigo, “igihugu cy’amahanga” bivuga igihugu icyo ari cyo cyose kitari New Zealand. Iyi mvugo ikoreshwa mu kuvuga ibihugu byo hanze ya New Zealand.

Serivisi ya New Zealand Ishinzwe Umutekano n’Ubutasi (NZSIS) isobanura kwivanga kw’abanyamahanga nk’igikorwa gikorwa n’igihugu cy’amahanga, akenshi kibinyujije ku wundi muntu cyangwa itsinda rikibereye intumwa, kigamije kugira ingaruka, guhungabanya cyangwa kudindiza inyungu za New Zealand mu buryo bw’amayeri, uburiganya, cyangwa igitugu. Ibikorwa bisanzwe bya dipolomasi, kuvuganira n’bindi bikorwa bifatika byo ku mugaragaro bigamije kugira ibyo bihindura ntibifatwa nko kwivanga.

Inyigo ya 1

Mu 2023, igihugu cyo hanze cyakoresheje umuntu wo muri New Zealand kugira ngo gishyire igitutu ku buyobozi bw’akarere, cyemera gufasha mu gutera inkunga igikorwa cy’abanyamuryango mu gihe bakwemera kubuza abanyamuryango b’itsinda ry’idini runaka kubigiramo uruhare. Iki gihugu cyo hanze cyashakaga ko bimenyekana ko iryo tsinda ryakomanyirijwe mu gihugu cyabo kandi gikora ibikorwa "bitandukanye n’ibyifuzo" by’abaturage b’icyo gihugu batuye hanze.

Inyigo ya 2

NZSIS izi ko hari abadipolomate benshi bahagarariye igihugu cy’amahanga bafitanye umubano n’amatsinda menshi y’abanyeshuri bo muri New Zealand bafite aho bahuriye n’abaturage b’icyo gihugu batari mu gihugu cyabo. Abo badipolomate bakoresheje ubwo buryo bwo kugera ku banyamuryango b’amatsinda mu rwego rwo kwemeza ko abatoranyirijwe imyanya y’ubuyobozi mu matsinda yabo ari indahemuka kuri politiki y’igihugu cy’amahanga. Bahisemo guhisha imishyikirano bafitanye n’amatsinda y’abanyeshuri kugira ngo birinde ibirego byo kwivanga mu buzima bw’abanyeshuri. Imyitwarire nk’iyo ni urugero rwo kwivanga kw’amahanga. Barashaka kugenzura uburyo aya matsinda n’abayoboke bayo babona leta kandi bagamije kumenya abatavuga rumwe na leta yicyo gihugu cy’amahanga.

Inyigo ya 3

Umubare muto w’ibihugu by’amahanga bikusanya amakuru ku baturage runaka muri New Zealand. Akenshi ibi bihugu bikoresha abantu bo mu miryango kugira ngo bigenzure abantu igihugu cy’amahanga gifata nk’abatavuga rumwe na leta yabo muri New Zealand no gukusanya amakuru yabo bwite. Aya makuru ashobora gukoreshwa mu bikorwa byo kwihorera nko guhagarika visa cyangwa kwibasira abagize umuryango bakiri mu gihugu cy’amahanga. Mu 2023, igihugu cy’amahanga cyanze ubusabe bwa visa bw’umuntu wo muri New Zealand wageragezaga gusura umuryango mu gihugu kubera isano ye n’itsinda ry’abaturage igihugu cy’amahanga kitakundaga.

Manura aya makuru hano - Bigiye kuza vuba